Chike wo muri Nigeria yahishuye ko yagiriwe inama na mama we kwirinda gushaka umugore utagira akazi cyangwa se ukomoka mu muryango ukennye kuko byazamwangiriza ejo hazaza.
Umuhanzi wo muri Nigeria Chike yahishuye ko mama we umubyara yamugiriye inama yo kutazigera ashaka umugore utagira akazi cyangwa ukomoka mu muryango ukennye niyo yaba amukunda cyane kuko ari ibintu byamutera kuzicuza cyane ko yemera ko nta hazaza baba bafite.
Mu magambo akaba yatangaje ko buri wese aba akwiye gushaka umugore ufite ingandagaciro Kandi ufite gahunda yo kubaka gusa kuri we mama we yamugiriye inama yo kudashaka umugore udafite icyo yinjiza ntitaye ku rukundo naba mukunda.
Ibi uyu muhanzi akaba yabitangaje mu kiganiro cyo ku muyoboro wa YouTube witwa Oda’s Room Podcast.
