Gianni Infantino yashimye u Rwanda kubera imyiteguro myiza yo kwakira imikino ya 2026 FIFA Series, igiye guhuza amakipe y’ibihugu atandukanye ku Isi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Infantino yavuze ko yishimiye kubona stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium ziteguye neza kwakira iyi mikino ikomeye.
Yagaragaje ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ruhago ku rwego mpuzamahanga no kuyigira iya bose.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe arimo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Estonia, Grenada, Liechtenstein, Macau na Aruba, rikaba rigamije guhuza ibihugu bitandukanye mu marushanwa atanga amahirwe yo kwiyerekana no kunguka ubunararibonye.
Infantino yashimiye ibihugu byose byemeye kwakira iyi mikino hirya no hino ku Isi, avuga ko bigira uruhare mu gukwirakwiza ruhago no kuyegereza abantu benshi kurushaho.
Yasoje yifuriza amahirwe masa amakipe yose azitabira iri rushanwa, anashimangira ko ruhago ikomeje kuba igihuza abantu b’ingeri zose ku Isi.
SOMA : Gianni Infantino abona Afurika itazakira Igikombe cy’Isi vuba

