Kuri uyu munsi, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasuye ikipe ya RSSB Tigers BBC mu gihe iri gusoza imyiteguro yayo yo kwitabira BAL6 Kalahari Conference izabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 27 Werurwe kugeza ku ya 5 Mata 2026.
Mu butumwa bwe, Mukazayire yifurije iyi kipe kuzitwara neza, anayizeza ko Leta izayiba hafi mu buryo bwose bushoboka. Yagaragaje ko RSSB Tigers BBC ifite ubushobozi bwo guhatana ku rwego rwo hejuru no guhagararira neza u Rwanda.
Abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe na bo bashimangiye ko biteguye gutanga imbaraga zabo zose ku kibuga, bagamije guhesha igihugu ishema.
Nyuma y’icyiciro cya Kalahari Conference, imikino ya nyuma ya Basketball Africa League Season 6 izabera i Kigali kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.
SOMA : Gasogi United na Rwanda Premier League mu makimbirane akomeye nyuma ya mpaga


