Impaka zikomeje gufata indi ntera hagati ya Gasogi United n’Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League nyuma y’umwanzuro wo kuyitera mpaga y’ibitego 3-0 mu mukino yagombaga guhuramo na Rayon Sports ku munsi wa 25 wa shampiyona.
Uyu mwanzuro wanajyanye n’amande ya 2,000,000 Frw, hashingiwe ku mabwiriza agenga shampiyona ateganya ibihano ku ikipe itageze ku kibuga ku gihe.
Gusa Kakooza Nkuriza Charles (KNC), Perezida wa Gasogi United, yahise awamagana yivuye inyuma, avuga ko ikipe ye itigeze imenyeshwa impinduka ku gihe n’aho umukino uzabera mu buryo bwemewe n’amategeko.
KNC yasabye Rwanda Premier League kugaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko iyi kipe yamenyeshejwe, agaragaza ko gukorera mu mucyo ari byo byubaka icyizere mu mupira w’amaguru.
Ku ruhande rwa Rwanda Premier League, Umuyobozi Mukuru Jules Karangwa yemeje ko Gasogi United yamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko, anashimangira ko amategeko yubahirijwe mu gufata uyu mwanzuro.
SOMA : Ferwafa yakiriye Al Hilal mbere yo gucacirana na berkane

