Umusizi Junior Rumaga watangije “Siga Art Festival” yabaye iminsi atatu ku nshuro ya mbere, mu butumwa bushimira abo babanye n’abamushyigikiye, yagaragaje ko byamurenze kugera n’aho yabura icyo avuga.
Siga Art Festival yahuje abahanzi, abanyarwenya, abakinnyi ba filime, n’abaturage muri rusange bamaze iminsi itatu kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026 biga ndetse bakanataramira i Huye.
Mu magambo ye yanditse ati “Hari ibiba kubona icyo gupositinga cg kabushoni (caption) bikagorana, ngaho mumfashe wenda mwarabibonye… caption Ibe iyihe!!?
SOMA:Rumaga agiye gutangiza iserukiramuco yise ‘Siga Arts’
Yakomeje kandi ashimira cyane abo bakoranye, abamufashije, abageze ku rubyiniro, na buri umwe muri rusange wagize uruhare ngo “Siga Art Festival” igende neza.
Yongeyeho kandi ati “Maze icyo navuga nuko, intangiriro y’Umudiho niba koko ari morale! Ejo harahagazwe.”


