Ku wa Gatandatu, mbere y’umukino ukomeye wa ¼ cya CAF Champions League, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yakiriye abayobozi bakuru ba Al Hilal SC baganira ku bufatanye no gushyigikira iyi kipe iri mu marushanwa nyafurika.
Iyi nama yabaye mu gihe Al Hilal yiteguraga kwakira RS Berkane ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro, mu mukino wo kwishyura utegerejweho byinshi.
Itsinda ryari riyobowe na Hisham Hassan Al-Soba’at, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru, bagaragaje ko bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda.
Shema Ngoga yashimangiye ko Abanyarwanda bishimira gushyigikira Al Hilal, anizeza ko u Rwanda ruzakomeza kuyiba hafi muri uru rugendo.
Perezida wa Al Hilal yashimiye u Rwanda ku bwitange n’ubufasha bakomeje kubaha, avuga ko bizahora byibukwa.
Umukino wa RS Berkane uzaba ari ingenzi cyane, aho Al Hilal ishaka gukomeza urugendo rwayo neza ishyigikiwe n’Abanyarwanda.
SOMA : Bisi za Kigali zigiye kujya zigenzurwa hifashishijwe camera na GPS
