Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions cyatangiye gushyira mu bikorwa umushinga w’ikoranabuhanga uzafasha kugenzura bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mushinga ugamije gukemura ibibazo birimo abashoferi bishyuza abagenzi amafaranga mu ntoki, gutwara abarenga umubare wagenwe ndetse no kutubahiriza inzira zagenewe imodoka.
Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Rukera Aubin, yavuze ko iri koranabuhanga rizifashisha camera zifata amashusho mu modoka, zikohereza amakuru ako kanya mu cyumba cyabugenewe (control room).
Hari kandi n’utundi tumashini tuzajya tubara abagenzi binjiye n’abishyuye hifashishijwe amakarita.
Byongeye, hazifashishwa GPS izafasha kumenya aho imodoka iherereye no kugenzura niba yubahiriza inzira yayo.
Biteganyijwe ko muri Mata ibikoresho bizaba byamaze gushyirwa muri bisi, nyuma hakazatangizwa uburyo buzafasha abagenzi kumenya aho bisi zigeze n’imyanya isigaye hifashishijwe telefone.
Ibyo byose bigamije kuzamura ireme rya serivisi no guca uburiganya burundu.
SOMA : Abana batagejeje 16 bashyiriweho ingamba nshya ku mbuga nkoranyambaga
