Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yanenze bikomeye ibyabaye ku mukino wahuje Sénégal na Maroc, byatumye CAF ifata icyemezo cyo kwambura Sénégal igikombe yari yegukanye nyuma yo gutsinda igitego 1-0.
Infantino yavuze ko imyitwarire yagaragaye muri uwo mukino, irimo gusohoka mu kibuga kw’abakinnyi no kutubahiriza amategeko, yangiza cyane isura y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.
Ati: “Kubera ibi, simbona Igihugu cyo muri Afurika cyakira Igikombe cy’Isi mu myaka 100 iri imbere.” Aya magambo yateye impaka zikomeye mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi.
Nyuma y’iminsi 58 uwo mukino ubaye, CAF yafashe icyemezo cyo guha Maroc intsinzi, ibintu byakomeje kunengwa n’abatandukanye, barimo n’abakinnyi n’impuguke.
Benshi bakomeje gusaba impinduka mu miyoborere ya ruhago muri Afurika, kugira ngo isura yayo yongere kugarura icyizere ku rwego mpuzamahanga.
SOMA INKURU : Perezida wa Senegal yageneye CAF ubutumwa
