Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo Al-Hilal SC yakire Renaissance Sportive de Berkane mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya CAF Champions League, imyiteguro irarimbanije i Kigali.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yasuye iyi kipe mu myitozo ayitera imbaraga, ayibutsa ko ihagarariye Sudani n’u Rwanda, bityo igomba gushimisha abafana bazitabira ari benshi kuri Stade Amahoro.
Umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, ibintu bituma uwo ku Cyumweru uba uw’ishiraniro.
Al-Hilal ifite icyizere kuko imaze gutsindira imikino yose yakiniye i Kigali, harimo gutsinda amakipe akomeye nka Mamelodi Sundowns na MC Alger.
Abafana biteze umukino ukomeye, cyane ko Al-Hilal ishaka gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, ikandika amateka mashya.
Kugura itike : *939*3*2# ugakurikiza amabwiriza.
SOMA INKURU : Kigali Fight Night igarukanye imbaraga
