Kigali Fight Night ni rimwe mu marushanwa akomeye y’Iteramakofe mu Rwanda, rikaba rigiye kongera kuba rifite umwihariko ugaragara.
Iri rushanwa ryateguwe na Silverback Sports rizabera hafi ya Kigali Convention Centre, ahateganyijwe kwakira ibikorwa bya siporo bikomeye.
Ku nshuro ya 2026, iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi baturuka mu bihugu byinshi birimo Uganda, Tanzania, Nigeria na RDC, rikaba rizanitabirwa n’abatoza baturuka muri Amerika n’u Bwongereza.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Rwanda, Ntwari Bashir, yavuze ko ari amahirwe yo kuzamura impano z’Abanyarwanda no kubinjiza ku rwego mpuzamahanga.
Hazaba imikino ikomeye irimo uwa Tamba Merlin na Yusufu Changarawe, ndetse n’iy’abagore. U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi barindwi .
Abazitabira bazanasusurutswa n’abahanzi, mu gihe amatike agura hagati ya 12,000 Frw na 120,000 Frw.
SOMA INKURU : Amatike ya FIFA Series 2026 azatuma umufana umwe yegukana imodoka

