Imyitwarire yo mu buzima busanzwe ni kimwe benshi bakomeje kwibaza niba ariyo mbogamizi Kwizera Olivier yahuye nayo nyuma yo guhamagara ikipe y’igihugu Amavubi ntagaragaremo kandi ari kwitwara neza.
Kwizera Olivier n’umwe mu bakinnyi bakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga aho bibaza impamvu yaba atahamagawe mu ikipe y’igihugu Kandi ari umukinnyi uri kwitwara neza mu ikipe ya Rayon Sports ahubwo hagahamagarwa abo arusha ndetse n’abadaheruka gukina, benshi bakemeza ko bashingiye ku myitwarire ye aho gushingira ku mikinire ye.
Iyo urebye mu banyezamu bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi biragoye kubona uwitwaraga neza kurusha uko Kwizera Olivier ari kwitwara mu ikipe ya Rayon Sports aho benshi bemeza ko kuvuga ko kutamuhamagara mu ikipe y’igihugu byatewe nuko aribwo yari akibona ikipe atangiye kwitwara neza ari ukwiyerurutsa aho baba bashaka kwirengagiza ko yigeze no guhamagarwa adafite ikipe akinira.
Ibi akaba aribyo benshi bashingiraho bemeza ko Kwizera Olivier imyitwarire ariyo ikomeje kumubera imbogamizi cyane ko ntawushidikanya ku mpano ye.
