Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2026, Kigali Pelé Stadium yongeye kugira ikibazo cy’amashanyarazi ubwo hakinwaga umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje APR FC na Musanze FC.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, amatara amurika iki kibuga yazimye bitunguranye, bituma umukino uhagarara iminota igera kuri 20 mbere y’uko amashanyarazi agaruka.
Ibi bibazo by’amashanyarazi byongeye kugaragara mu gihe Kigali Pelé Stadium itegerejwe kwakira imikino ibiri yo mu Itsinda B mu irushanwa rya FIFA Series 2026 ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Dore ko imyiteguro irimbanyije Ibi byatumye hibazwa niba iki kibuga cyiteguye neza kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
SOMA INKURU : FIFA Series 2026 yahumuye imyiteguro irarimbanyije
