Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangije ku mugaragaro shampiyona igenewe abana batarengeje imyaka 14 na 16.
Aya marushanwa ari mu bikorwa byo gushyira mu bikorwa gahunda ya FIFA izwi nka Talent Development Scheme (TDS), igamije guteza imbere impano z’abakiri bato no kubafasha gukura bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu mupira w’amaguru.
Uyu muhango wabereye mu Karere ka Huye ku wa 14 Werurwe 2026, witabirwa n’abayobozi batandukanye mu mupira w’amaguru.
Visi Perezida ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Mugisha Richard, ni we watangaje ku mugaragaro itangizwa ry’iyi shampiyona, ashimangira ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru mu bakiri bato.
Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher, yavuze ko aya marushanwa azafasha abana kugaragaza impano zabo hakiri kare ndetse bakabona amahirwe yo kuzamuka bakagera mu makipe akomeye no mu makipe y’igihugu.
