Sheebah Kalungi umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda yahamagarite abahanzi bose guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo burebano no gukoresha ibihangano byabo.
Umuhanzikazi Sheebah akomeje kwijujutira bikomeye uburyo itangazamakuru rikomeje gukandamiza abahanzi nyamara ntako baba batagize ngo bashore amafaranga menshi mu bihangano byabo.
Sheebah akaba yatangaje ko abahanzi muri Uganda bashora miliyoni nyinshi bakora umuziki ariko bagisabwa kwishyura radiyo , televiziyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kugirango bamamaze ibihangano byabo.
Akaba yakomeje atangaza ko mu ngingo ya 9 ivuguruye irebana n’uburenganzira bw’umuhanzi ku bihangano bye ivuga ko umuhanzi aba agomba kwishyurwa mugihe indirimbo ye ikinwe bityo leta ikwiye kugira icyo ikora kugirango abahanzi badakomeza gutsikamirwa.
