Rayon Sports ubu iri mu byishimo byo kugarura umukinnyi w’inkingi ta mwamba Tambwe Groile Ngongo ndetse n’abandi bakinnyi bose bagera kuri bane bari bigumuye kubera umushahara.
Tambwe Groile Ngongo umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba za Rayon Sports nyuma y’igihe yari amaze ari mu mvune kuri ubu yamaze kugaruka mu myitozo ndetse n’abandi bakinnyi bagera kuri bane bari bigumuye kubera umushahara.
Ramazani Tshimanga,Bangala,Vigninou na Aziz Dao nibo bakinnyi bari bigumuye banze gukora imyitozo kubera umushahara kuri ubu bakaba bagarutse mu myitozo ndetse na Tambwe Groile Ngongo wari wagize imvune nawe akaba yamaze gutangira imyitozo.
Abarimo Emery ,Abedi na Mugisha Didier ntibabashije gukora imyitozo bitewe n’imvune bishoboka ko batazagaragara mu mikino wa shampiyona kuwa mbere saa mbili n’igice uzayihuza na Al-Merreikh.
