Umuhanzi Shaffy nyuma yo guhurira mu ndirimbo imwe na Bruce Melodie kuri ubu agiye gukorera igitaramo cy’amateka muri Canada mu mujyi wa Ottawa.
Kalisa Uzabumwana wamenyekanye nka Shaffy mu muziki akaba asanzwe akorera umuziki muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma yo guhurirau ndirimbo na Bruce Melodie afifashijwemo na Clement wo muri Kina Music yatangaje ko agiye gutaramora mu mujyi wa Ottawa muri Canada.
Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram Shaffy yatangaje ko igitaramo cye cya mbere muri uwo mujyi kizaba mu kwezi kwa Gicurasi 2026 anamenyesha ko amakuru arambuye ku bijyanye n’igihe n’aho kizabera azatangazwa mu minsi iri imbere.
Shaffy uheruka kugaragara mu ndirimbo ya clement wa Kina music yitwa Bella yahuriye abahanzi batandukanye barimo na Bruce Melodie akaba yaragiye amenyekana mu ndirimbo zirimo Akabanga, Bana yakoranye na Chris Eazy ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.
