Kenny Sol na Ish Kevin bibasiye bikomeye bamwe mu bakobwa usanga batazi ugasanga barashaka kwigira abasirimu cyane kandi urwego rwabo ruciriritse.
Babinyujije mu ndirimbo bashyize hanze yitwa “Question” Kenny Sol na Ish Kevin bongeye kugaragaza uburyo bigoye kubona umukobwa yigira umusirimu cyane nyamara wagerageza kumubwira murundi rurimi ugasanga ntana kimwe azimo.
Ni indirimbo imaze umunsi umwe ku rubuga rwa YouTube aho muri ndirimbo Kenny Sol aba yumvikana abaza umukobwa niba yumva icyongereza n’igifaransa cyangwa bikaza gusaba guca amarenga bitewe n’ikibazo cy’imyumvire.
Ish Kevin hakaba hari haciyemo igihe kitari gito adashyira hanze igihangano gishya aho abakunzi be bari bafitiye amatsiko menshi igihangano cye gishya.
