Mu mateka bwa mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo kidasanzwe kitigeze cyinabaho aho iki gitaramo kizitabirwa n’ingeri zitandukanye harimo abahanzi ndetse n’abanyarwenya.
Iki gitaramo kizaba gifite umwihariko udasanzwe kikaba kizabera mu karere ka Huye aho kizitabirwa n’abahanzi baririmba injyana Gakondo ndetse n’abaririmba izigezweho gusa si abo gusa kuko hazagaragaramo n’abanyarwenya n’abakinnyi ba filime.
Nibwo bwambere mu Rwanda habaye igitaramo cyikitabirwa n’ingeri zitandukanye aho iki gitaramo cyateguwe na SIGA RWANDA kikaba cyariswe SIGA ART FESTIVAL 2026 kizaba ku wa 19-21 Werurwe 2026 kikazabera kuri stade ya kaminuza , Kiruri ya karama no ku nzi ndangamurage.
Mu bazitabira iki gitaramo cy’amateka harimo Massamba,Papa sava,Rumaga ,Essy Williams,Element ,Juno Kizigenza, Merci ndetse n’abandi batandukanye bazaba baje gutaramira abakunzi babo.
