Abakinnyi bakomeye bakina imikino ya Ultimate Fighting Championship (UFC) bagiye guhugura abakozi n’abanyeshuri biga mu ishuri rya FBI Special Agent Academy riherereye i Quantico muri Leta ya Virginia muri Amerika.
Aya mahugurwa azamara iminsi ibiri, aho abakinnyi bazigisha uburyo bwo kwirwanaho no kurwana imbonankubone bifasha mu kazi k’abashinzwe umutekano.
Muri abo bakinnyi bazatanga ayo mahugurwa harimo amazina azwi muri UFC nka Justin Gaethje, Michael Chandler, Jorge Masvidal, Chris Weidman na Renzo Gracie.
Bazagaragaza uburyo batozwa, amayeri bakoresha mu mikino ndetse n’uburyo ayo mayeri ashobora gukoreshwa mu kwirwanaho ku bakozi ba FBI.
Umuyobozi wa FBI, Kash Patel, yavuze ko aya mahugurwa ari amahirwe akomeye azafasha abakozi b’uru rwego kurushaho kwitegura neza mu kurinda umutekano w’Abanyamerika.
Perezida wa UFC, Dana White, na we yatangaje ko bishimiye gufasha FBI mu kongerera ubumenyi abakozi bayo mu bijyanye no kwirwanaho no kurwana imbonankubone.

