Dauda Yousif wari umaze ibyumweru birenga bibiri yaroherejwe gukorera imyitozo mu ikipe y’intare bitewe n’imyitwarire yamuranze kuri ubu yakuwe mu bihano igitaraganya ngo aze abere APR FC umucunguzi.
APR FC nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Gasogi United mu gikombe cy’amahoro bikaza no kugaragara ko mu kibuga hagati harimo icyuho aho benshi bemezaga ko Ari Dauda Yousif uburamo ubu yamaze kuvanwa mu bihano igitaraganya.
Mu barebera hafi ruhago y’u Rwanda buriwese yemeza ko ari umukinnyi w’umuhanga gusa akenshi agakunda kurangwa cyane n’imyitwarire idahwitse aribyo akenshi usanga ikipe ya APR FC imuhoza mu bihano.
Daouda Youssif akaba yagarutse mu myitozo mugihe ikipe ya APR FC yitegura imikino itandukanye irimo iya shampiyona n’igikombe cy’amahoro.
