Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko Akarere ka Bugesera gafite gahunda yo guhinduka igicumbi cya siporo n’imyidagaduro mu Rwanda mu myaka iri imbere.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali, aho yavuze ko mu Murenge wa Rilima hateganyijwe kubakwa ibikorwa remezo bikomeye birimo stade nini, amahoteli ndetse n’ahazajya habera ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.
Muri ibyo bikorwa harimo n’imihanda ishobora kwakira amarushanwa akomeye yo gusiganwa ku modoka azwi nka Formula One, mu gihe u Rwanda rukomeje ibiganiro byo kwakira iri rushanwa ku rwego mpuzamahanga.
Amb. Uwihanganye yavuze ko igihugu gikomeje gushora imari mu kubaka ibikorwa remezo bya siporo, ariko ko ari ngombwa ko ibimaze kubakwa nka Stade Amahoro na Kigali Arena bikoreshwa neza kugira ngo bitange umusaruro.
Yasabye Abanyarwanda n’abakunzi b’imikino n’imyidagaduro gukoresha ibyo bikorwa remezo no kubibyaza inyungu, kuko bishobora gutuma haboneka ubushobozi bwo kubaka ibindi bikomeye bizateza imbere siporo n’ubukerarugendo mu gihugu.
SOMA INKURU : Stephen Constantine agarutse gutoza amavubi
