Nyuma y’igihe kitari gito Asman Ndikumana adahamagarwa mu ikipe y’igihugu kuri ubu yongeye kugirirwa ikizere bitewe nuko akomeje kwitwara muri Rayon Sports.
Asman Ndikumana n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari kuyifasha cyane kuri ubu akaba yamaze kugirirwa ikizere n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi (Intamba ku rugamba ) mu mikino ebiri bafite yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2027.
Mu mikino ibiri ikipe y’igihugu y’ u Burundi izakina na Chad mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2027 imikino izaba taliki 26 na 31/3/2026.
Asman Ndikumana nyuma yo kuva mu mvune akaba ari umukinnyi uri gufasha Rayon Sports cyane mu buryo bwo kuyitsindira ibitego.
