Umwe mu bahanzi Nyarwanda bakoze amateka akomeye mu Rwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga uyu muhanzi akaba azwiho kuba yarazanye injyana yihariye yakunzwe cyane benshi baribaza icyabaye ngo uyu muhanzi agende nka Nyomberi.

Mazimpaka Rafiki wamamaye nka Rafiki Coga Style ari mu banditse izina rikomeye kuva mubihe byashize aho yubatse amateka aba n’umwe mu bahanzi bakoze injyana yihariye ya “Coga Style ” injyana yakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga aho yamamaye mu ndirimbo zirimo Igikosi, Ica mbere, Bagambe, Imfizi yona, Gikomando, Igipende n’izindi .
Uyu muhanzi uririmba injyana ya Coga Style ( Kinyarwanda Dancehall ) Ari nawe wayizanye ndetse akanayitirirwa ” Umwami wa Coga Style ” aho yabashije gutwara ibihembo kurwego mpuzamahanga aho yatwaye ikitwa PAMA Awards ( Pan African Music Awards ) inshuro ebyiri muri 2007 na 2008 muri Uganda ndetse akaba yaragiye yitabira ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo Jamaica,RD Congo,Kenya, Uganda nahandi.
Rafiki ufatwa nk’umwe mu bahanzi bagejeje umuziki Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga benshi bakaba bakomeje kwibaza aho yarengeye ndetse nimpamvu atakigaragara mu bikorwa bya muzika.