Abakinnyi bo mu Rwanda bakomeje kugenda bahagarika gukina imburagihe Aho usanga hari nabari bafite impano zidasanzwe zo gukina ariko ugasanga zigenda zisubira inyuma umunsi ku munsi kuri ubu tukaba twabateguriye bimwe mu bikomeje gushyira abakinnyi bo mu Rwanda aharindimuka.

Impano ni kimwe mubintu bitunze benshi hirya no hino ku isi aho usanga no mu Rwanda harimo benshi batunzwe n’impano zabo harimo n’abatunzwe no gukina umupira w’amaguru gusa benshi mu bakinnyi bakaba bakomeje kugenda bisanga aharindimuka kubera ibintu bikurikira:
IGITSINAGORE
Igitsinagore ni kimwe mu bikomeje gutuma abakinnyi bo mu Rwanda bagenda basubira inyuma umunsi ku munsi bitewe nuko umukinnyi wese utangiye kumenyekana yisanga mu mutego w’igitsinagore aho usanga benshi bamujyana mu bishuko yibeshya ko bamukunda bikaba intandaro yo gusubira inyuma ku mpano ye yo gukina.
IBIYOBYABWENGE (INZOGA ,ITABI )
Ibiyobyabwenge birimo inzoga n’itabi ni kimwe mu bikomeje kugenda bigora abakinnyi bo mu Rwanda aho usanga benshi birarira mu tubari Kandi bafite umukino bagomba gukina ndetse ugasanga abandi baramaze kuba imbata zo kunywa urumogi n’itabi ibi bikaba bisubiza inyuma abakinnyi ndetse bamwe na bamwe bikarangira babivuyemo burundu.
ITANGAZAMAKURU
Itangazamakuru ni kimwe mu bikomeje kwangiza abakinnyi bo mu Rwanda aho usanga iyo habayeho gusubira inyuma ku mukinnyi itangazamakuru ritamuba hafi ngo bamugire inama yicyo yakora ahubwo usanga rimwibasira ku buryo budasanzwe ndetse bamwe bagatangira kumuharabika ibintu bigira ingaruka cyane ku bakinnyi ndetse bamwe ugasanga bafata umwanzuro wo kubihagarika burundu.
Ibi byose tumaze kuvuga akaba ari bimwe mu bikomeje kwibasira abakinnyi binatuma bamwe bafata umwanzuro wo guhagarika gukina kandi bakiri bato.