Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu gaseke k’amakuru yo mu karere Alphonse Twahirwa kuri ubu yamaze guhindurirwa inshingano nshya aho yerekeje ku kindi gitangazamakuru.

Alphonse Twahirwa wakoreraga Flash tv na Flash Fm ndetse akaba yari n’umuyobozi kuri iki gitangazamakuru kuri ubu yamaze kwerekeza kuri B&B Kigali Fm aho yakiranywe ubwuzu n’abandi banyamakuru batangaza ko ari umugisha kugira umunyamakuru nk’uyu.
Abanyamakuru barimo David Bayingana ndetse na Jean Luc Imfurayacu bagaragaje ibyishimo batewe no kwakira umunyamakuru Alphonse Twahirwa ndetse banatangaza ko ari umukozi bitezeho umusaruro uri hejuru nk’uko yari asanzwe abikora aho yakoreraga.
Alphonse Twahirwa akaba agiye kuri B&B Kigali Fm avuye kuri Flash Tv na Flash Fm aho yari abibereye n’umuyobozi ubu umwuga we w’itangazamakuru akaba agiye kuwukomereza ahandi.