Uwari umunyamakuru wa Radiotv10 Ngabo Roben kuri ubu yamaze gusezera nyuma yo guhabwa inshingano nshya mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ngabo Roben wahoze ari umuvugizi wa Rayon Sports ndetse akaba n’ushinzwe imbuga nkoranyambaga z’ikipe yya Rayon Sports nyuma yo gusezera avuga ko ashaka cyane kwita ku mwuga we w’itangazamakuru kuri Radiotv10 kuri ubu akaba yamaze gusezera.
Ibi bije nyuma yuko umunyamakuru Ngabo Roben ahawe inshingano nshya mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aho azaba Ari umukozi ushinzwe inozabubanyi n’itangazamakuru.
Ibi byose gusezera kwa Ngabo Roben Kandi bikaba byemejwe Hitimana wari usanzwe ari umuyobozi we kuri Radiotv10 Aho yemeje ko bazahora bibuka ibihe byiza bagiranye mu kiganiro bakoranaga.