Haringingo Francis umutoza wa Kiyovu Sports yongeye kwihaniza abanyamakuru bakomeje gutaka cyane abakinnyi be bigatuma nabo biyumvamo ibitangaza.

Bamwe mu banyamakuru bakomeje kwinubirwa n’umutoza Haringingo Francis aho abashinja ko bakomeza gutaka cyane abakinnyi be bigatuma birara bakiyumvamo ibitangaza bityo gukina umupira bikabananira.
Mu magambo akaba yagize ati ” Ndabasabye mwe abanyamakuru mureke gutaka abakinnyi nanjye cyane , murabavuga bakumva ari ibitangaza ntibumve bagasuzugura , Kandi umupira iyo uwusuzuguye wo ugusuzugura birenze “.
Ibi Haringingo Francis akaba yabitangarije nyuma yaho kiyovu sports yari imaze gutsindwa n’ikipe ya Marine ibitego 2 kuri 1 mu mikino wa shampiyona.