Kuri uyu wa 10 Werurwe 2026, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Thierry Murangira, yageneye ubutumwa abanyamakuru n’abasesenguzi bakora ibiganiro bya siporo ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kwirinda amatiku n’imvugo zituka abandi.
Murangira yavuze ko hari bamwe mu baganira kuri siporo bamaze guhindura ibiganiro urubuga rwo guhangana no kwangishanya, aho usanga batukana cyangwa bavuga amagambo ashobora guteza amakimbirane mu bafana b’amakipe atandukanye nabo ubwabo.
Yagaragaje ko siporo igomba kuba ihuriza hamwe abantu aho kubatandukanya.Yongeyeho ko mu bihe byashize byari byafashe indi ntera, ariko ko bizeye ko bamwe batangiye kwikosora.
Gusa yibukije ko kwijandika mu matiku cyangwa gutuka abantu mu itangazamakuru bishobora gutuma umuntu yisanga ahamagajwe na RIB ngo abazwe ibyo yatangaje.
RIB yasabye abanyamakuru ba siporo gukomeza gukora kinyamwuga, bakirinda amagambo ashobora kubiba urwango cyangwa kwangiza izina ry’abandi.
SOMA INKURU : Rugaju yongeye kurikoroza nyuma yo gutangaza amagambo yatunguye benshi
