Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca yamaze gutangaza ko afite umusore bakundana ndetse bigeze kure vuba bitegura kuzereka abakunzi babo ibirori.

Nyambo Jesca n’umwe mu bamaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wa sinema kuri ubu uyu mukobwa akaba yatangaje ko yamaze kubona umusore yihebeye umukunda by’ukuri nkuko yahoze abyifuza ndetse vuba bateganya gukora Ubukwe.
Mu kiganiro cya Sunday Choice gitambuka ku Isibo Tv ubwo umunyamakuru Phil Peter yabazaga Nyambo niba Yaba afite umusore bari mu rukundo Aho nawe yahise amusubiza ko kuri ubu afite umusore bakundana ndetse byarenze urwo rwego ubu bari mugihe cyo kwitegura ko yamubera umugabo nubwo yirinze kumutangaza izina .

Nyambo akaba yaramenyekanye cyane mu nkuru z’urukundo ubwo byavugwaga ko akundana n’umubyinnyi Titi brown aho ibi baje kubyamaganira kure ahubwo bagatangaza ko ari inshuti magara.