Ngabo Roben wahoze ashinzwe itumanaho mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusezera kuri ubu yamaze guhabwa inshingano nshya zijyanye nibyo yakoraga muri Rayon Sports.

Umunyamakuru Ngabo Roben wari ushinzwe itumanaho ndetse akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports nyuma yo kwegura kuri izi nshingano kuri ubu yamaze guhabwa inshingano nshya muri Ferwafa aho azaba ashinzwe ibijyanye n’inozabubanyi n’itangazamakuru.
Ngabo Roben wagiye akora ibyitangazamakuru bitandukanye mu gihugu aho kuri ubu Ari umunyamakuru kuri Radiotv10 nyuma yo gusezera mu ikipe ya Rayon Sports aho benshi bagiye nibaza icyatumye asezera yamaze guhabwa inshingano nshya muri Ferwafa aho azaba Ari umukozi ushinzwe inozabubanyi n’itangazamakuru ( Media Relations Officer ).
Ngabo Roben yemeje isezera rye muri Rayon mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, nyuma yuko bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo babanje kubivugaho byinshi.