abana 14 baturuka mu irerero rya Inspire Stars Academy bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Burayi aho bagiye gukora igeragezwa mu makipe atandukanye y’abato.
Mbere yo gufata urugendo, bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert wakiniye nawe mubufaransa, yabibukije ko amahirwe babonye ko akomeye bityo bakwiye kuyabyaza umusaruro bagaragaza impano zabo.
Aba bana bazabanza kujya mu Mujyi wa Munich mu Budage nyuma y’ubutumire bw’irerero rya DFI Football Interna, aho bazamara iminsi umunani bakora igeragezwa.
Nyuma bazakomereza mu Bufaransa aho bazamara iminsi ibiri nabo bashaka amahirwe mu makipe y’abato(academy).
Umuyobozi wa Inspire Stars Academy, Nzeye Rodrigue, yavuze ko bishimira kubona ibikorwa by’iri rerero bitangiye gushyigikirwa n’inzego z’igihugu, anashimangira ko intego yabo ari ugukomeza kuzamura impano z’abana bato.
Aba bana batarengeje imyaka 17 biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda. Muri bo harimo umunani b’Abanyarwanda, umwe ukomoka muri Eritrea, umwe muri Sudani, babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe w’i Burundi n’undi wo muri Ethiopia.
Muri iri tsinda harimo kandi Khalfan w’imyaka 17 ukina mu busatirizi, uteganyijwe kuzerekeza mu ikipe y’abato ya Manchester United namara kuzuza imyaka 18, nyuma yo kumara umwaka umwe mu Budage.
SOMA INKURU : Danny Usengimana yasabye urubyiruko kurwanira ishema ry’igihugu


