Niyozima Haruma wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba yahakanye amakuru yavugaga ko agiye gusezera mu gukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga.
Amakuru yo gusezera kwa Haruna yari yatangajwe n’ikinyamakuru cya The New Times cyavugaga ko uyu mukinnyi wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yasezeye gukina umupira w’amaguru burundu.
Iki kinyamakuru cyanditse ko yagitangarije ko “Nahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Mu minsi ya vuba turategura umukino wo kubishyira ku mugaragaro. Twavuganye na FERWAFA kuri uwo mukino kandi twizeye neza ko bizakunda. Ni umwanya uzaba ari mwiza ku bafana n’abakinnyi ntabwiye ko nasezeye.”
Uyu mukinnyi wabaye kapiteni w’Amavubi yanyomoje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ati “Ntabwo ari ukuri sinasezeye ku mukino mwiza (nk’umukinnyi). Umunsi umwe nzabikora… Wenda ni vuba cyangwa nyuma, ni inde ubizi? Ariko igihe ntikiragera, si nonaha.”
Nubwo yatangaje ibi Haruna amaze igihe nta kipe afite, yaherukaga muri As Kigali muri 2024-2025.
Muri iyi minsi ahugiye mu bijyanye n’amasomo y’ubutoza aho afite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C yabonye muri 2019. Ikindi ni uko ari mu batoza 13 batsindiye kuzajya gukarishya ubumenyi mu gihugu cya Spain, akaba ari ku bufatanye bw’u Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid.
