Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu, Amavubi, Danny Usengimana, yasuye Bright Football Academy i Rugende mu Karere ka Gasabo, aho yashyikirije iryo shuri ry’umupira imipira 21 n’amakote abiri y’abatoza, ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 2.3 Frw.
Mu ijambo yagejeje ku bakinnyi n’abatoza, yabibukije ko impano yonyine idahagije, ko isaba imyitwarire myiza, discipline n’umurava kugira ngo bazagere ku rwego rwo hejuru.
Yavuze ko afite inshingano zo kugarukira umupira wamureze, cyane ko yakiniye amakipe akomeye arimo APR FC na Police FC.
Yanabasabye guhuza amasomo n’imyitozo, bakarangwa n’icyizere no gukunda igihugu, kuko aribo Rwanda rw’ejo ruhanze amaso mu mupira w’amaguru.
Umutoza mukuru w’iryo shuri yashimye iki gikorwa, avuga ko kigiye kongerera abana imbaraga no kubatera ishyaka ryo gukora cyane.
SOMA INKURU : Amahugurwa ya CAF yasubitswe hasigaye iminsi mike ngo atangire
