Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko “nta cyo bimubwiye” niba Iran izitabira Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Trump yagize ati: “Nta cyo bitwaye kuri jyewe.Ntekereza ko Iran ari igihugu cyatsinzwe cyane kandi kirimo gukoresha ibisigaye gusa.”
Iran iri mu makipe yambere yabonye itike y’igikombe cy’isi kandi ikaba iri mu itsinda na Belgium, New Zealand na Egypt, aho izakinira imikino yo mu matsinda muri Los Angeles na Seattle.
Abayobozi ba Iran ntibagaragaye mu nama ya FIFA yateganyirijwe abakinnyi bazitabira igikombe i Atlanta, bituma haboneka impungenge ku bwitabire bwayo, cyane ko hari umwuka mubi mu ntambara hagati ya america na iran ndetse nibindi bihugu.
FIFA iravuga ko igomba gukurikirana uko ibintu bimeze kugira ngo abakinnyi bose babone umutekano mu mikino, kandi mu gihe Iran itaboneka ku mikino, ishobora gusimbuzwa indi kipe mu buryo bwemewe n’amategeko ya FIFA.
SOMA INKURU : Iran ishobora kutazitabira Igikombe cy’Isi cya 2026
