Umukinnyi Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia yavuye muri icyo gihugu ahungira muri Espagne kuberaa ibitero Iran iri kugaba ahantu hari ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukinnyi yahunze akoresheje indege ye bwite ya Bombardier Global Express.
Ikinyamakuru Dailymail cyatangaje ko yavuye mu Mujyi wa Riyadh asanzwe abanamo n’umugore we Georgina Rodriguez n’abana batanu, nyuma y’ibitero bibiri byibasiye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri muri uyu Mujyi.
Ayo makuru avuga ko yahagurutse muri uwi mujyi taliki 2 werurwe 2026, anyura mu kirere cya Misiri n’inyanja ya Méditerranée, igera muri Espagne mu Mujyi wa Madrid.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byatangiye kugaba ibitero kuri Iran tariki 28 Werurwe 2026 ndetse bihita binahitana Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu Ayatollah Ali Khamenei mu gihe nayo yihimura irasa muri Israel ndetse no ku bikorwa bya Amerika biri hirya no hino ku Isi.