Igihugu cya Qatar cyatangaje ko gihagaritse by’agateganyo imikino yose ibera ku butaka bwacyo, icyemezo cyahise gitera impaka ku marushanwa mpuzamahanga ategerejwe arimo Finalissima 2026.
Inzego z’umutekano muri Qatar zatangaje ko hari amakuru y’ibitero byashoboraga kuba, bigatuma bafata umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byose by’imyidagaduro n’imikino kugeza ubwo ubuzima bw’abantu buzaba bwizewe neza.
Qatar niyo yari itegerejwe kwakira umukino wa Finalissima uzahuza Spain national football team na Argentina national football team, aho Spain iba yaritwaye neza ku mugabane w’u Burayi, mu gihe Argentina ihagarariye Amerika y’Epfo.
Abategura iri rushanwa basobanuriye itangazamakuru ko Game Plan yo kwakira Finalissima irimo gusubirwamo kandi ko bashakisha umuti wihuse kugira ngo umukino ukomeye ntawutakaze igihe cyangwa ngo ubangamire umutekano w’abawureba.
bitegereje kumenya niba Qatar izakomeza kwakira uyu mukino ukomeye uzahuza ibihugu bibiri bwibihangangemu mupira wa maguru.
SOMA INKURU : FERWAFA yashimiye Gianni Infantino ku buyobozi bw’imyaka 10
