Mu nkuru nshya zituruka ku itangazamakuru mpuzamahanga, ikipe y’igihugu ya Iran mu mupira w’amaguru irimo gushidikanya ku bijyanye no kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, na Mexico.
Iki cyemezo kije gikurikira amakuru avuga ko umuyobozi mukuru w’ikirenga w’iki gihugu Ayatollah Ali Khamenei, yaba yishwe mu gitero cya amerika na israel, ibintu byatumye umwuka wa politiki n’umutekano urushaho kuzamba.
Abayobozi ba Iran batangaje ko ubuzima bw’abakinnyi n’abaturage ari bwo bwa mbere, kandi ko badashobora gushyira abakinnyi mu kaga bajya gukina mu gihe igihugu kiri mu bihe by’intambara n’umutekano muke.
Kugeza ubu,FIFA iracyakurikiranira hafi kandi isaba umutekano ku makipe yose, kandi kugeza ubu nta cyemezo cyemewe ku mugaragaro cyo guhagarika Iran mu gikombe cy’isi cya 2026.
SOMA INKURU: CAF yongereye ibihembo mu marushanwa ya Champions League na Confederation Cup
