Ikigo cy’igitangazamakuru cya 3D TV Rwanda cyateguye irushanwa ry’umukino wa Billard aho umuntu uzabasha kuryegukana ahigitse bagenzi be azatsindira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ni irushanwa riteganyijwe kuba kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026, ribere i Remera ahazwi nko ku izina rya The Rush Bar.
Ahanini iri rushanwa rizahuza abakozi ba 3D TV Rwanda n’inshuti zabo haba abahanzi bahakorera ibiganiro hamwe n’abakinnyi ba filime.
Uzabasha kuryegukana azahembwa miliyoni naho umukinnyi wa kabiri bahuriye ku mukino wa nyuma ahembwe ibihumbi 500 Frw.
Biteganyijwe ko abakinnyi bazatangira kwigaragaza guhera ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba.
Alaphat uri mu bateguye aya marushanwa avuga ko ahanini icyo bagamije ari ukwishimisha no gukomeza umubano mwiza mu bantu bakunda amakuru atangazwa no 3D TV Rwanda ndetse no kurushaho kwegera abantu kugirango barusheho kungurana ibitekerezo.

