Abakinyi b’itsinda ry’abagore ba Paris Saint‑Germain Féminines Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bari mu biruhuko mu Rwanda, aho basuye Pariki y’Ibirunga muri Musanze, bakagira n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo birimo no guhura n’umuco n’ubwiza nyaburanga bw’igihugu.
Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kubahiriza gahunda y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain, Kuva u Rwanda rwatangira kugirana imikoranire na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, abakinnyi bayo barimo abo mu ikipe y’abagabo iy’abagore ndetse n’abakanyujijeho, basura u Rwanda mu rwego rwo kwirebera ibyiza nyaburanga birutatse.
Ndetse sibasuye ibirunga gusa kuko kumunsi wa mbere basuye urwibutso rwa Genocide rwa kigali ndetse bunamira inzira karengane za batutsi bazize genocide muri 1994 baza no gusura ikiyaga cya ruhundo.
Océane Toussaint Dit Marseille ni umukinnyi wa PSG w’umunyezamu w’imyaka 21, Baby Jordy Benera akina hagati mu kibuga naho Jade Le Guilly ari umukinnyi w’inyuma unyura kuruhande rw’ibumoso.
Buri wese yishimiye urugendo rwo gusura Pariki y’Ibirunga, ahantu hazwi ku kuba urugo rw’ingagi zo mu misozi, banitabira ibikorwa bitandukanye birimo n’imyidagaduro yaho ndetse n’amahugurwa agamije guteza imbere ubukerarugendo n’imibanire myiza hagati y’iyi kipe n’u Rwanda.
SOMA INKURU: Cristiano Ronaldo yaguze 25% by’imigabane ya UD Almeria
