Umunyezamu w’Umunyarwanda Kimenyi Yves yatangaje ko ahagaritse burundu gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, asoza urugendo rwe rwatangiye mu 2012.
Ibi bije nyuma y’imyaka myinshi yamaze akina mu makipe atandukanye yo mu Rwanda ndetse no mu Ikipe y’Igihugu by’umwihariko.
Mu rugendo rwe, Kimenyi yakiniye Isonga FC mbere yo kwerekeza muri APR FC aho yamaze imyaka itanu. Yanyuze kandi muri Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali.
Icyakora, yagize imvune ikomeye yagize ku igufa ry’ukuguru (tibia) ni yo yamubujije gukomeza gukina, nubwo yagerageje kugaruka mu kibuga gusa imvune ikomeza kumugora.
Nubwo asezeye ku gukina, Kimenyi ntasezeye kuri ruhago. Yahise atangaza umushinga mushya yise Beyond90, ugamije gufasha abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda gutekereza ku buzima bwo hanze y’ikibuga.
Uyu mushinga uzibanda ku biganiro byubaka, gutegura ejo hazaza h’abakinnyi, gucunga umutungo, kumenya iby’ubwishingizi, ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ubuzima nyuma yo guhagarika gukina.
Yasobanuye ko “Beyond90” risobanura ubuzima burenze iminota 90 y’umukino, ashimangira ko hari byinshi abakinnyi bakwiye gutekerezaho hakiri kare.
Yashimiye amakipe yose yakiniye, abatoza n’abafana bamubaye hafi, avuga ko asoje igice kimwe cy’urugendo ariko atangiye indi ntambwe nshya yo gukomeza guteza imbere ruhago nyarwanda.
SOMA INKURU : Abanyamakuru ba siporo na RMC bishyize hamwe gukemura ibibazo mu itangazamakuru
