Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwahuriye n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru n’abayobozi b’ibiganiro bya siporo baganira ku bibazo bihari mu itangazamakuru rya siporo, bagaragaza ubushake bwo gukorera hamwe no gukosora imyitwarire itemewe.
ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, habaye inama ibera ku cyicaro cya RMC, yayobowe na Mutesi Scovia, Umuyobozi w’uru rwego. Iyi nama yitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye harimo Jado Castar wa B&B Kigali FM, Sam Karenzi, Musangamfura Lorenzo, Ishimwe Ricard ba SK FM, Claude Hitimana na Ngabo Roben ba Radio&TV10 n’abandi.
Mu biganiro byabo, abanyamakuru ba siporo bemeye ko hari ikibazo gikomeye cya “crise” mu itangazamakuru bituma aho gushyigikirana habaho gutukana no guhangana bikabije ibi bibaye nyuma ya case imaze iminsi.
RMC yabibukije ko bagomba gukora kinyamwuga, kwirinda kuvanga itangazamakuru n’imirimo yo mu makipe, no kutavuga amagambo asesereza kuri micro ndetse no ku mbuga zabo.
Biyemeje ko ibihano ku batubahiriza aya mabwiriza bizakomeza gukurikizwa, harimo guhagarikwa amezi 3, kwamburwa ikarita y’itangazamakuru, cyangwa guhagarikwa burundu.
Abanyamakuru basabye kandi gushyiraho amabwiriza yihariye agenga itangazamakuru rya siporo bazajya bifashisha mu kazi kabo.
Ndetse umuyobozi w’igitangazamakuru cya B&B Kigali FM Jado castar yasabye ko nabo bahura na RMC bakongera amabwiriza nyuma yayo beretswe na RMC.
SOMA INKURU : Perezida wa CAF yanyomoje ibihuha bimaze iminsi bivugwa
