Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize hanze itangazo bumenyesha abakunzi bayo n’abanyarwanda muri rusange ko amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Rugaju Reagan mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Rwanda atari ukuri.
Aya makuru yavugaga ko hari uburiganya bwaba bwarakorewe umukinnyi Serumogo Ali, ibintu ubuyobozi bw’iyi kipe bwahakanye bwivuye inyuma.
Rayon Sports yatangaje ko ibisobanuro byatanzwe mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ndetse n’ibindi byatangajwe mu bitangazamakuru bitandukanye, bigamije gutesha agaciro umuryango wa Rayon Sports.
Iyi kipe yavuze ko igenda ikorera mu mucyo kandi yubahiriza amategeko n’amahame agenga umupira w’amaguru.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye abakunzi bayo kudaha agaciro ayo makuru, bubasaba gukomeza gushyigikira ikipe yabo
Bwanibukije ko amakuru yizewe ajyanye n’ikipe azajya atangwa n’ubuyobozi bwayo cyangwa imbuga zayo zemewe.


