Uwari Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Rayon Sports, Ngabo Roben, yatangaje ko icyemezo cyo gusezera muri iyi kipe yari amazemo imyaka itandatu cyatewe n’ibibazo by’imikorere n’igitutu cy’ubuyobozi bw’inzibacyuho.
Ngabo yasezeye ku wa 10 Gashyantare 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko ubuyobozi buriho bwahisemo indi nzira itandukanye n’iyo yakoragamo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ngabo yavuze ko yakiriye e-mail ya Perezida w’Inzibacyuho, Murenzi Abdallah, amusaba kujya akorera ku biro by’ikipe buri munsi kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.
Yasobanuye ko ayo masaha atashobokaga kuyahuza n’akazi ke ka Radio/TV10 kamutunga, bikamutera kumva ko ari uburyo bwo kumushyira ku gitutu ngo asezere.
Yagerageje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi asaba guhabwa umwanya wo gutegura gusezera cyangwa gushaka uko yahuriza hamwe inshingano zombi, ariko ntibyashobotse.
Ngabo yavuze ko hari n’aho byageze agafatwa amafoto ari kumwe na Uwayezu Jean Fidèle wayoboye iyi kipe, iyo foto ikandikwaho ngo “Ingamba z’ubwirinzi”, ndetse ko hari umunyamakuru wo kuri radiyo yirinze kuvuga, wigeze kumugereranya na ‘EX-FAR’ amuziza gusa ko yakoranye n’ubuyobozi bucyuye igihe.
Ngo yageze aho avuga ko atumvikanye na Murenzi Abdallah ku kibazo cyigura n’igurisha ry’abakinnyi nka Serumogo Ali na Ndayishimiye Richard ku mafaranga yo kubagurisha, ibintu byafashwe nko kugambanira inyungu z’ikipe.
N’ubwo yagiye nabi, Ngabo yavuze ko Murenzi Abdallah na Gakwaya Olivier ubwabo atari abantu babi, ahubwo ko “abantu babakikije ari bo babagora”, anagaragaza ko agiye yishimiye ko yasigiye Rayon Sports imbuga nkoranyambaga zikomeye zikurikirwa n’abarenga 440.000, ibintu azahora aterwa ishema na byo.
SOMA INKURU : Ngabo Roben yasezeye kuri Rayon Sports


