Ikipe ya APR FC nyuma yuko iyahannye uwari umunyezamu wayo wa mbere, Ishimwe Pierre, ubu iri mu nzira zo kuzana umunyezamu mushya wo muri Nigeria witwa Olorunleke Ojo.
Umunyezamu Olorunleke Oluwasegun Ojo ukomoka muri Nigeria nkuko yabitangaje, biteganyijwe ko azagera i Kigali mu minsi ya vuba kugira ngo akore isuzuma ry’ubuzima mbere yo gushyira umukono ku masezerano bivugwa ko bigenze neza yasinya imyaka ibiri.
Ojo afite ubunararibonye buhambaye, kuko yakiniye amakipe arimo Kano Pillars, Akwa United, Sunshine Stars, Abia Warriors ndetse na Enyimba, mbere yo kwerekeza muri Al-Merrikh SC. Uyu muzamu yanahamagawe mu ikipe y’igihugu cye n’ubwo atarayikinira na rimwe.
Uyu munyezamu yitezweho kongera imbaraga mu izamu rya APR FC, ikipe ifite intego yo kwitwara neza mu marushanwa ya shampiyona ndetse n’ayo ku rwego mpuzamahanga.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeje gushaka abakinnyi bafite ubunararibonye bashobora gufasha iyi kipe kugera ku ntego zayo.
Mu gihe amasezerano azaba ashyizweho umukono, Ojo azaba ari umwe mu bakinnyi bashya APR FC izaba yongereye mu rwego rwo gukomeza guhatanira ibikombe bitandukanye.
SOMA INKURU : Umutoza wa APR FC yihenuye kuri KNC


