kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2026, ikipe ya APR FC na Gasogi United zakinnye umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino warangiye ikipe ya APR FC itahanye amanota 3 nyuma yo gutsinda ibitego 3-0.
Ni umukino werekanye itandukaniro aho Gasogi United yitwaye nabi bigaragara aho abafana batatinye kuvuga ko bakinaga n’abana.
Nyuma Nyuma y’uyu mukino umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yagarutse kuri binshi birimo kugorwa cyane no gukina badafite abakinnyi ngenderwaho barimo Ronald Ssekiganda, Niyomugabo Claude ndetse na Denis Omedi.
Uyu mutoza kandi yatangaje ko KNC gutangaza ko yifuza gutsinda APR FC byabongereye imbaraga zituma babona amanota atatu ndetse no kwegukana umwanya wa mbere byagateganyo.
Yagize ati “ Twateguye ikipe mu buryo bw’Imikinire butandukanye, kuko twari dufite abakinnyi benshi badahari barimo Ronald Ssekiganda, Niyomugabo Claude na Omedi. Abo ni abakinnyi mpuzamahanga batabashije gukina kubera amakarita ndetse n’imvune.”
“Twari tuzi kandi ko ikipe duhanganye ifite umutoza mushya utatuzi neza, bityo ikaba ifite umwuka wo kudutsinda, cyane cyane nyuma y’amagambo yatangajwe n’umwe mu bayobozi bayo (KNC). Ibyo byatwongereye imbaraga zo gushaka amanota atatu.”
Umutoza wa APR FC yagarutse ku kubaka ikipe yahangana no ku ruhando muzamahanga cyane cyane CAF Champions League.
Yagize ati “Intego yacu ni ukubaka ikipe izaba ikomeye kandi ihatana mu mwaka utaha mu mikino ya CAF Champions League. Tuzongeramo abakinnyi bake, ariko ubunararibonye bwanjye bunyereka ko nta kipe ihamye ushobora kugera kure.”
Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda byatumye yicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 36.


