Ikipe ya Senegal yegukanye Igikombe cya Afurika itsinze Maroc igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026.
Ni umukino wakinwe ku rwego rwo hejuru, urimo guhangana gukomeye, ariko Senegal itsinda igitego kimwe cyayihesheje igikombe cyayo cya kabiri cya Afurika.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iyi ntsinzi ari ishusho yo kudacika intege no gukorera hamwe, ashimangira ko Senegal yagaragaje ko ikwiriye igikombe.
Yashimye kandi Maroc uburyo yakiriye neza irushanwa n’imitegurire myiza yarigaragaje.
Muri Senegal ni ibyishimo gusa ndetse Perezida w’iki gihugu Bassirou Diomaye Faye yavuze ko mu kibuga “harimo intwari ziharanira ishyaka, kandi zishaka gutsinda”.
Bassirou Diomaye Faye yavuze ko kuri uyu wa Mbere ari bwo ikipe y’igihugu izakirwa kandi uwo munsi ukaba uw’ikiruhuko ariko abakozi bakishyurwa kugira ngo bishimire iki gikombe cya Africa.

