The Ben yashimangiye ko nubwo Bruce Melody ari umuntu batavuganaga cyane mu gitaramo cya The Nu New Groove 2025 babonye umwanya uhagije wo kuganira ndetse abasha no kumusobanukirwa birushijeho.
Abafana ba Bruce Melody na The Ben bagiye bumvikana cyane mu ihangana ndetse biza gufata indi ntera ubwo aba bombi bahuriraga mu gitaramo gusa nubwo abafana bafitanye iryo hangana The Ben yemeza ko bo icyo bagamije ari ukuzamura ibendera ry’u Rwanda.
The Ben ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Igihe aho yatangaje ko nyuma yo kumenya Bruce Melody kuri ubu hari byinshi by’imishinga bagenda baganiraho kandi bose icyo bagamije nugukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Nkuko yakomeje abitangaza akaba yemeje ko nyuma y’igitaramo bakoranye hari byinshi yamwigiyeho ndetse ubu bavugana cyane bashaka icyo baha abakunzi babo.
