Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iri mu myiteguro ikomeye y’umukino wa nyuma w’Itsinda A rya FIFA Series 2026 uzabahuza na Estonia kuri Stade Amahoro.
Kapiteni Bizimana Djihad mukiganiro n’itangaza makuru yavuze ko abakinnyi biteguye gutanga imbaraga zose kugira ngo begukane igikombe imbere y’abafana babo.
Yashimangiye ko igihe kigeze cyo guhindura amateka, aho ikipe igomba kwirinda gusubira mu makosa yo gutsinda umukino umwe igatsindwa uwukurikiyeho.
Mu magambo ye yagize ati : “Amateka ni amateka kandi ibyabaye byarabaye, tugiye gukina umukino wa nyuma kandi turabizi ko ari ugutanga byose kugira ngo icyo gikombe gisigare hano. Ni amateka yandi tugomba gukora.”
Amavubi yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo kunyagira Grenada ibitego 4-0, ibintu byazamuye icyizere mu bakinnyi n’abafana. Bizimana yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi bagashyigikira ikipe yabo.
Umukino wa nyuma mu Itsinda A uzahuza u Rwanda na Estonia uzabera kuri Stade Amahoro i Remera ku wa Mbere, ukazatangira guhera Saa Moya n’Igice z’umugoroba.
SOMA : Impanga zagiriye isabukuru mu ikipe y’igihugu AMAVUBI
