Abofisiye n’abandi basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ku wa 26 Werurwe 2026 bazoje amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe yakozwe mu gihe cy’ amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh.
Mu ijambo rye, yashimiye aba bofisiye n’abandi basirikare ku bwitange, ubufatanye n’ imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cyose cy’amahugurwa.
SOMA: Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania bahuriye mu nama y’abakorera ku mipaka
Yabasabye gukomeza kugira intego, gukomera ku kinyabupfura, no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa mu mirimo bazakora mu gihe kiri imbere. Uyu muhango witabiriwe kandi n’abajenerali ba RDF n’abandi ba ofisiye bakuru.


