Mu ndirimbo ye nshya yise “Mumboni Zayo”, Yampano yakumbuje Abanyarwanda Urban Boyz, nyuma yo kwifashisha imirongo yabo iri mu ndirimbo “Wampoye Iki” yakunzwe cyane mu bihe byashize.
Iyi ndirimbo imaze iminsi micye igiye hanze, yumvikanamo imirongo yakoreshejwe mu ndirimbo “Wampoye Iki” ya Urban Boyz imaze imyaka 12 igiye hanze.
Muri iyi ndirimbo ya Yampano yakoze ibizwi nka ‘Sampling’ mu rurimi rw’Icyongereza, aho umuhanzi ashobora kwifashisha agace gato mu gihangano cy’ undi hanyuma akagakoresha mucye.
SOMA:Yampano yavanye AI mu mafoto ayikoresha n’amashusho y’indirimbo
Yampano mu ndirimbo ” Mumboni Zayo” hari aho agira ati: “Iyoooh Iyoooh nubwo amarira yashotse ku matama, intimbi ikuzura umutima…”. Ibi neza bihura n’ amagambo yakoreshejwe muri “Wampoye Iki” ya Urban Boyz.
Uretse gutira amagambo agize indirimbo kandi, n’uburyo yayaririmbye bisa neza ni uko byakozwe mu ndirimbo y’iri tsinda ryakunzwe cyane muri muzika nyarwanda.
